Félicien Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa Tags: The world best news

Uyu munsi Umunyarwanda Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa nk'uko bitangazwa n'ubushinjacyaha bw'urwego rw'ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.

Umushinjacyaha w'uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari "ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze, no mu myaka 26 nyuma yabyo". Itangazo riri ku rubuga rw'urwego rwa ONU rwa 'International Residual Mechanism for Criminal Tribunals' (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n'abategetsi b'Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n'urwego rwa IRMCT n'ubushinjacyaha bw'Ubufaransa.

Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi "mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe". Umushinjacyaha Brammertz w'urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, na polisi y'Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga. Ubutabera mu Bufaransa buvuga ko Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y'i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y'ubutabera mu Bufaransa. Iryo tangazo rya minisiteri y'ubutabera mu Bufaransa rivuga ko abajandarume b'icyo gihugu bamutaye muri yombi saa kumi n'imwe n'igice za mu gitondo ku isaha mpuzamahanga ya GMT, ni ukuvuga saa moya n'igice ku isaha y'i Kigali. U Rwanda rushima ubuhamya kuri Kabuga na Mpiranya ICTR itatwara Kabuga mu Rwanda afashwe Kabuga, Bizimana na Mpiranyi i Arusha Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga. Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside. Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n'ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z'amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

IBUKA yifuza ko aburanishirizwa mu Rwanda Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, umuryango uharanira inyungu z'abarikotse Jenoside mu Rwanda, yabwiye BBC ko iyi ari inkuru nziza kuri bo. Bwana Ahishakiye yagize ati: "Nka Ibuka twashimishijwe n'iyi nkuru ko Kabuga ukurikiranweho uruhare rukomeye muri Jenodie yakorewe Abatutsi abantu benshi bagatakaza ubuzima yafashwe".

Avuga ko bashimira inzego zabigizemo uruhare cyane leta y'Ubufaransa n'uru rwego rw'ubutabera rwa ONU/UN rwasigariyeho urukiko rwaburanishaga abaregwa Jenoside rw'i Arusha. Ati: "Muri iyi myaka y'ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron mu Bufaransa hari byinshi byahindutse, hari n'abandi bagera kuri 30 ubu bari gukurikiranwa n'ubutabera mu Bufaransa". Bwana Ahishakiye avuga ko nyuma y'uko Kabuga afashwe icyaba cyiza kuri Ibuka ari uko yajyanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanira. Ati: "Ni ikintu cyadufasha, n'abo yahaye ibikoresho bakajya muri Jenoside bakabona ko umwe mu babashoye muri uriya mugambi, uwabateye inkunga yo kuwujyamo aburaniye aha byaba ari ubutamwa bukomeye ku Banyarwanda". Uru rwego rwa 'International Residual Mechanism for Criminal Tribunals' (IRMCT) rwamushakishaga, biteganyijwe ko ari rwo ruzamuburanisha, rufite amashami i Arusha muri Tanzania n'i La Haye mu Buholandi. Ku itariki ya 8 y'ukwa gatatu mu 2012, Roland Amoussouga wari umuvugizi w'urukiko rwa ICTR (TPIR) yabwiye abanyamakuru i Kigali ko Kabuga afashwe atakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda. Valérie Mukabayire ukuriye umuryango w'Abapfakazi ba Jenoside, AVEGA, yabwiye BBC ko bifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo kuri Kabuga.

Madamu Mukabayire ati: "Umuntu wese wacitse ku icumu yishimiye ifatwa rye, abantu bose bari baritegereje kuko we ashinjwa uruhare muri jenoside ku rwego rwo hejuru. "Ni byiza kuba afashwe akaba agiye kugezwa imbere y'ubutabera akabazwa ibyo yakoze byagize ingaruka zikomeye Abatutsi bakarimburwa". Kabuga ni nde? Umuherwe wo mu bwoko bw'Abahutu wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside, Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda. Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n'ubuhinzi bw'icyayi mu majyaruguru y'igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye m Rwanda no mu mahanga. Yari bugufi bw'ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w'uwari Perezida Habyarimana. Kabuga w'imyaka 84, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n'ikinyamakuru Kangura by'abahezanguni b'Abahutu.

Nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy'ubutegetsi bw'uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi. Itangazo rya minisiteri y'ubutabera y'Ubufaransa rivuga ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

RSS
Comments Ziheruka Gushyirwaho/kuzindi Article
"Kabisa Niko bimeze abanyabyaha tukisubira tugasanga yesu. Kandi nitumukomangira azadukingurira.Turabashimiye Ku ijambo muduhaye"
In: Imirongo-5-ya-bibiliya-yagufasha-gushyikirana-n-Imana-mu-mibereho-yawe
by: barakagira wellars
"Urukundo Amarangamutima atirindwa iyo wakunze ntacyo wakora kindi uretse kubona uwukunda Alliance -Love ntugasibe..."
In: Urukundo Rwakibyeyi
by: Dufatanye Cyprien
"Nashyikirizwe ubutabera akatirwe urumukwiriye ubundi nuko ntagihano cy'urupfu kikibahovnicyo yarakwiri"
In: Félicien Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa
by: Bizimana Boniface
"Umuntu urambirwa kuguma murugo abashaka kwandura covid19Niyihangane kuko ntifuza ko aguma murugo nareke Namib..."
In: UMUHANZI SHEEBAH KARUNGI NGO ARAMBIWE KUBA MURUGO
by: Bizimana Boniface
People you may Add as Friend
Uzabintwali Fabrice
Recent Activity Items: 3
Theogene Bonfils Turatingabo Niyigena Justin
Recent Activity Items: 3
Stella Matutina
Recent Activity Items: 3

Suggested Groups you may Join
Be smart for ever
by Jmv tuyizere
Members: 2
Hano buri wese atanga igitekerezo, ugisha inama ukanayigishwa ugahora uri smart
ABANYARWANDA AKARIHO TUKAVUGE TWINIGURE GROUP
by ishimwe lincoln Indebakure
by
Members: 7
URUBUGA RWAMAKURU: aha buri wese agomba kutugezaho amakuru afite, ikindi kandi mugomba kwisanzura mu gutanga ibitekerezi
ABAKOBWA BEZA
by
Members: 12
Friends
Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58
Posted by Uzabintwali Fabrice

Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko kuko yabonye izuba ku wa 10 Kanama 1962

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abana...Read More

Remera yesu ubuturo/make a room for Jesus~ ELIM church 26/7/2020
Posted on July 25th 20
0 Comments
Duration
He is not silent when he hears Jesus calls, call him.~ Elim church Igare by Mico The best
Posted on July 23rd 20
0 Comments
Windows 8/8.1 activation without product key
Added by Ntampaka
Posted on July 20th 20
0 Comments